Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ukora kinyamwuga ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye ku buzima rusange n’izivuga ku Rwanda. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Gutandukana kw’abashakanye ni kimwe mu bitera ibikomere bishingiye ku marangamutima aho usanga abatandukanye n’abo bashakanye bibagora kongera kwisanga mu buzima busanzwe ndetse bamwe bikabagiraho ingaruka zirimo kumva bahorana ipfunwe ryo gusenya.
Umwanditsi w’ibitabo akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Barbara Umuhoza, yamuritse igitabo cyitwa ‘The Comeback’ Surviving Divorce & Thriving After, cyibanda ku buzima bw’urushako burimo uko warushinga rugakomera, uko wahangana n’ihungabana rituruka ku gutandukana kw’abashakanye ugakira ibikomere ndetse ukongera ukubaka ubuzima.
Col. (Rtd) Jeannot K. Ruhunga yatangiye ku mugaragaro inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Pologne, nyuma yo gutanga impapuro zimwemerera gukora izi nshingano.
Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, yegukanye igihembo cya Best Airline Staff in Africa 2026, gitangwa na Skytrax World Airline Awards, kubera serivisi nziza zitangwa n’abakozi bayo ku bagenzi.
Leta y’u Rwanda yemeje amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari yagiranye na Chery Holding Rwanda Ltd, agamije kubaka mu Rwanda uruganda ruzajya ruteranya imodoka zikoresha amashanyarazi.
Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu  Kigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n'Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) aho Prof. Muganga Raymond yagizwe Umuyobozi Mukuru, asimbuye Prof. Emile Bienvenu uri gukurikiranwa n'ubutabera ku byaha bifitanye isano n'inzoga zitujuje ubuziranenge.
Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ry’igihugu ikipe ya RSSB Tigers, mu gihe bitegura kwerekeza mu Bushinwa kwitabira irushanwa rya FIBA ​​Intercontinental Cup ry’umwaka wa 2026, rizaba hagati ya tariki ya 22 n’iya 27 Nzeri.
Ubwonko n’amara bikorana mu kohereza ubutumwa bugenda nk’imisemburo. Imibare igaragza ko hagati ya 90 na 95% by’imisemburo ya serotonin, umusemburo utanga amakuru ufite aho uhuriye no kugena ubushake bwo kurya (appetite) ukorerwa mu rura ruto.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije, REMA, cyatangaje ko u Rwanda rumaze kwinjiza hafi miliyoni 1.5 z’amadolari, arenga miliyari 2.2 Frw, binyuze mu isoko rya carbone, aho imishinga 29 imaze kwandikwa.
Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Bénin, Romuald Wadagni, bakoze siporo yo kugenda n’amaguru mu gace ka Nyarutarama Green Carpet mu Mujyi wa Kigali.