Raymond Tuyishimire

Raymond Tuyishimire

Tuyshimire Raymond, ni Umunyamakuru w'Umunyarwanda ubimazemo imyaka itandatu. Azobereye mu gutara inkuru zicukumbuye n'izindi zibanda ku burenganzira bwa muntu muri rusange, ubw'abana ndetse n'izindi zivuga u Rwanda. Kuri ubu ni Editor ' w'ikinyamakuru Umunota

Umuhanzi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yatangaje ko ibyavuzwe ko Ishimwe Vestine yaba yaramaze gutandukana n'umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo, byaba atari ukuri
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva ku mugoroba wo ku wa 18 Ugushyingo 2025, yakiriye PRAK Sokhonn, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwami bwa Cambodge.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yashimye icyemezo cyo gusinya ingingo ngenderwaho z’amasezerano arambye  y’amahoro hagati ya Leta ya RDCongo n’umutwe urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu wa AFC/M23
Polisi y’Igihugu ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, abaturage,  yakoze igikorwa cyo kwangiza litiro zitujuje ubuziranenge zingana na litiro ibihumbi 76 mu karere ka Bugesera.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu,Dr Jean-Damascène Bizimana,yasabye abari bafungiwe ibyaha bya jenoside bakaba bitegura gutaha nyuma kurangiza ibihano kwitwararika,birinda icyabagusha mu cyaha kandi bakabwiza ukuri abana babo.
Abanyarwanda 17 bari bamaze imyaka myinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2025, batahutse mu Rwanda.
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), yateguje ibura ry’umuriro  mu Mirenge igize akarere ka Nyamasheke no mu bice bya Bugesera, na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Guverinoma y’u Rwanda yagiranye amasezerano y’ubufatamye n’Ishami rya Loni rishinzwe iterambere ry’inganda (UNIDO), agamije guteza imbere inganda ndetse no kurwanya Ibiza bikomeye.
Imyakaka 54 irashize u Rwanda n’u Bushinwa bitangiye ubufatanye n’umubano  hagati y’ibihugu byombi. Ni umubano watangiriye ku wa 12 Ugushyingo 1971. Kuva icyo gihe, umubano wakomeje kwaguka  ndetse ibihugu byombi byasinyanye amasezerano agiye atandukanye.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, rwakatiye Musonera Germain, wari wiyamamarije umwanya w’Ubudepite,  igifungo cy’imyaka 20, runamutegeka guha IBUKA indishyi z’akababaro zingana na Miliyoni 50 Frws.