Amakuru

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yibukije abagororwa bahamwe nokugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ko ibyaha bakoze byagize ingaruka zikomeye ku gihugu, abasaba kuzataha barangwa n’imyitwarire mishya, kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa no kwirinda isubiracyaha.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko umubare w’urubyiruko rutari mu kazi, mu ishuri cyangwa mu mahugurwa wagabanutse ugereranyije n’uwariho mu 2022, nubwo hakiri urubyiruko rwinshi rutarabona amahirwe yo kwiga, gukora cyangwa kwihugura.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, Brig Gen Patrick Karuretwa, yasabye abakozi ba Leta guhuza inshingano zabo za buri munsi n’intego z’iterambere ry’igihugu, kugira ngo ibikorwa bakora bigire uruhare rufatika mu kuzamura imibereho y’abaturage.
Abaturage 1.657 bo mu turere tune tugize Intara y’Iburasirazuba, bahawe inguzanyo ya miliyoni zisaga 220 Frw yari igamije kubafasha kuhira imyaka hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefone, bavuga ko bamaze imyaka itanu bategereje kwishyurwa amafaranga asigaye kuri miliyoni 132 Frw bamaze guhabwa.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wibukije ibihugu biwugize kwihutisha ibikorwa byo kwemeza amasezerano ashyiraho Ikigo Nyafurika Gishinzwe Igenzura ry’Imiti (AMA). Kugeza ubu, ibihugu 35 gusa muri 55 bigize uyu muryango ni byo bimaze kwemeza ayo masezerano.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko uruhare rw’abikorera ari rwo rwitezweho gufasha u Rwanda kubona imbuto z’indobanure zihagije, zitanga umusaruro kandi zijyanye n’imiterere y’ubutaka bwo mu bice bitandukanye by’igihugu.
Bamporiki Edouard yagaragaje ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo arinde icyizere yongeye kugirirwa na Perezida Paul Kagame, nyuma yo kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri. Ni mu gihe Uwacu Julienne na we yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, asubira muri Guverinoma nyuma y’imyaka umunani ayivuyemo.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Nsengiyumva Justin, yageze i Moscow mu Burusiya, aho azahagararira Perezida Paul Kagame mu nama ya gatatu ihuza u Burusiya n’ibihugu bya Afurika, yitezweho gufungura andi mahirwe y’ubufatanye mu bukungu, ishoramari n’ikoranabuhanga.
Perezida Kagame yashyizeho abayobozi mu myanya itandukanye, barimo Bamporiki Edouard waherukaga mu nshingano mu 2022 na Uwacu Julienne wigeze kuba Minisitiri wa Siporo, anaha Dr. Mbarushimana Nelson kuyobora ikigo gishya mu gihe Uwamariya Valentine yagizwe Ambasaderi.
Polisi yatangaje ko mu mezi atatu ashize, mu Ntara y’Amajyaruguru hamaze kumenwa litiro zisaga ibihumbi 40 za Kanyanga, mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge byakozwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka