Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu minsi 10 ya mbere y’ukwezi kwa Werurwe 2026, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 120, ikaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice yabaga iri hagati ya milimetero 20 na 90.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Werurwe 2026, bakubitira ndetse bakurura umukobwa mu muhanda.
Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bagiye guhurira mu Nama Isanzwe ya 25, izabera i Arusha muri Tanzania ku wa 7 Werurwe 2026.
Kuva mu mpera z'icyumweru gishize , ibintu byafashe indi ntera mu Burasirazuba bwo hagati , kubera intambara ihanganishije Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel.