Amakuru

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Jean-Guy K. Afrika, yakiriye Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Mansoor Ali Al-Hajri, aho baganiriye ku ngingo zinyuranye zishingiye ku bufatanye ibihugu byombi bisanzwe bifitanye.
Umunyabigwi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda akaba ari nawe ufite agahigo k’uko yakiniye ikipe y’igihugu Amavubi imikino myinshi 112, Haruna Niyonzima, yatangaje ko atazongera gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.
Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick, Nizeyimana Didier (Mucoma), Japhet Nkeramihigo na Tumukunde bajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.
U Rwanda n’u Buhinde byasinyanye amasezerano y’ubufatanye MoU ajyanye no gusangira umuco hagati y’ibihugu byombi ‘Cultural Exchange Programme’ (CEP) azamara imyaka itanu aho azatangira uyu mwaka wa 2026 akazagera mu 2030.
Abadepite bagize komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo,n’Urubyiruko basabye inzego zitandukanye zishinzwe ishyirwa mu bikorwa rya politiki y'igihugu y’umurage ndangamuco gushyira imbaraga mu kunoza imikorereshereze y’ururimi rw’Ikinyarwanda ndetse no gusigasira umuco muri rusange.
Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Bugesera, Lt Col Augustin Murigande, yihanangirije abajura b’ahitwa Nyakondo mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama, bazengereje abaturage babiba.
Ubuyobozi bwa Authentic Word Ministries/ Zion Temple Celebration Center , buyobowe na Apôtre M. Paul Gitwaza , bwatangaje ko urugendo rwa gihanuzi rwo kujya muri Israel rwari ruteganyijwe kuva tariki ya 4-13 Werurwe 2026, rwamaze gusubikwa kubera umutekano mucye uri mu Burasirazuba bwo hagati.
Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Green Party, Dr. Frank Habineza, yamaganiye kure ibyari byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga ko yitabiririye inama yamuhuje n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi barimo Thomas Nahimana na Paul Rusesabagina.
Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, MINICOM, yatangaje ko leta yatangiye ibiganiro n'abacuruza bakanatumiza ibikomoka kuri peteroli n'abandi bacuruzi bashobora kugerwaho n'intambara iri mu Burasirazuba bwo hagati.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu minsi 10 ya mbere y’ukwezi kwa Werurwe 2026, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 120, ikaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice yabaga iri hagati ya milimetero 20 na 90.