Amakuru

Kuri uyu wa Kane abanyarwanda 359 batahutse bava mu burasirazuba bwa DRC binjirira ku Mupaka Munini wa La Corniche uhuza umujyi wa Rubavu n'uwa Goma
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko umusaruro w’inganda wiyongereyeho 6.2% muri Werurwe 2025, ugereranyije n’ukwezi nk’uko mu mwaka ushize wa 2025 mu gihe impuzandengo y'izamuka ku mwaka yari 6.3%.
Uyu munsi nk’uyu, tariki ya 7 Gicurasi 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko kuri iyi tariki bamwe mu banyeshuri bo muri Groupe Scolaire Marie Merci I Kibeho bagize uruhare mu kwica Abatutsi.
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS), rwatangaje ko Uzaramba Karasira Aimable byari byitezwe ko agomba kurekurwa nyuma yo kurangiza igifungo yari yarahawe, yapfuye kuri uyu wa 07 Gicurasi aguye mu bitaro bya Nyarugenge.
Perezida wa Botswana, Duma Boko yasabye u Rwanda n'igihugu cye kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'ubufatanye ahuriweho, ashimangira ko hatagomba kubamo gutakaza igihe kuko ibihugu byombi biri mu rugendo rw'iterambere ryihuse
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu MINUBUMWE, yavuze ko kuva mu 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yarangira abasaga ibihumbi 70 bari barafungiwe ibyaha bya Jenoside bafunguwe ndetse ubu bari mu buzima busanzwe.
Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko umubano uhuza Rwanda na Botswana udashingira gusa ku bushuti, ahubwo ushingiye ku ntego ihuriweho y’iterambere, ashimangira ko ari byo bituma ubufatanye bw’ibihugu byombi bugira ireme n’icyerekezo gifatika
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yagaragaje ko ikibazo cy’inzego zimwe zikerereza imishinga, ari intandaro y’imicungire mibi y’umutungo wa Leta.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka