Amakuru

Abagize Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena, bagaragaje ko gahunda yo  gukoresha ikorababuhanga mu gucunga no gukurikirana abakurikiranyweho ibyaha yihutishwa mu rwego rwo kugabanya ubucucike bukigaragara hirya no hino mu magororero
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yagaragaje impungenge zikomeye ku buzima bw’abaturage kubera intambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwo Hagati
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe 2026, yemeje umushinga w’itegeko rigenga Umutungo Koranabuhanga (Virtual Assets) mu Rwanda, rigamije gushyiraho imikorere inoze igenga uru rwego rushya
Abasenateri bagaragaje ko bahaganyikishijwe n'ubwiyongere bw'ibirego by'abaturage bangirizwa n'inyamaswa ziva muri Pariki zibakikije, aho byiyongereye hafi 30% muri 2024-2025
Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu, tariki ya 4 Werurwe yashyize Mukabagwiza Edda ku mwanya wo kuyobora Inama y’Ubujurire ku Mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko kuva tariki ya 23 kugeza ku ya 27 Gashyantare 2026  ibyoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda asaga miliyari 1.4 Frw.
Inama y'Abaminisitiri yemeje ko abantu 1874 bari barakatiwe n'inkiko bafungurwa by'agateganyo. Ni bimwe mu byemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe 2026, ibereye muri muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU ) rikorera mu Mujyi wa Kigali, ryafashe umugabo w'imyaka 24 afite udupfunyika 100 tw'urumogi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko abanyamahanga basura u Rwanda bakoresheje miliyoni 161.5$ asaga miliyari 236 Frw mu gihe cy’amezi atatu