Amakuru

Umujyi wa Kigali wahawe ikirango cyitwa "UCI Bike City" nk'ishimwe ry'uko wakiriye neza Shampiyona y'lsi y'Amagare ya 2025 kuva tariki ya 21 kugeza 28 Nzeri 2025, bwa mbere ku Mugabane wa Afurika.
Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, Massad Boulos, yasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kubahiriza agahenge bemeye ku itariki ya 13 Gashyantare 2026, mu rwego rwo guhagarika intambara mu bice byo muri Kivu y’amajyepfo.
Minisitiri w'Intebe, Dr Nsengiyumva Justin , yibukije abayobozi b'ibihugu bya Afurika ko bakwiye gushyira imbaraga mu miyoborere myiza by'umwihariko mu nzego z'ubuvuzi ari nako baharanira ko nta babyeyi bapfa babyara .
Mu karere ka Rulindo, mu Murenge wa Tumba, imodoka yari itwaye umugeni ugiye gusezerana, yakoze impanuka, umugeni ahita yitaba Imana abandi icyenda barakomereka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yahuriye na mugenzi we wa Tunisia, Mohamed Ali Nafti, i Addis Abeba muri Ethiopia aho bitabiriye Inama ya 48 y’Akanama kayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 13 Gashyantare 2026, umuhanzi Yvan Muziki yaraye atunguye umukunzi we akaba n'umuhanzikazi Marina Deborah amwambika impeta y'urukundo amusaba kuzamubera umugore.
Tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka, abantu ku Isi hose bizihiza umunsi wahariwe urukundo uzwi nka 'Saint Valentin'
Minisitiri w'intebe, Dr Nsengiyumva Justin , yageze i Addis Ababa muri Ethiopia , aho yahagararira Perezida Kagame mu nama ya 39 isanzwe y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.