Amakuru

Abagabo batatu bo mu karere ka Nyanza, bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw'abantu babiri bakubise bikamuviramo urupfu, babashinja kwiba ihene.
Abagera kuri 47 bo ku rwego rwa ba ofisiye bato mu nzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, basoje amahugurwa ajyanye n’ubuyobozi no gukemura amakimbirane yari amaze amezi atanu atangirwa mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze, basabwa kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe mu gucunga umutekano .
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, cyatangaje ko ubucuruzi bw’u Rwanda bwazamutseho 11,3%, ibyoherezwa mu mahanga bbikiyongeraho 12.70% , naho ibyinjizwa bivuye hanze  byo bigabanukaho 9.74% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2025.
Abahagarariye imiryango itari iya Leta ikora mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu berekanye ko hari imbogamizi zikomeye ziterwa n’ubucucike mu magereza, basaba ko hajya hakoreshwa ubundi buryo bwo kurangiza imanza burimo ubuhuza, gutanga amande n’ubundi buryo budatuma abantu benshi bafungwa
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yitabiriye inama muri Togo yiga ku kibazo cy'umutekano mucye mu Burasirazuba bwa RDCongo.
Sosiyeti itunganya amafunguro yihuse yo mu bwoko bwa Fast Food, izwi ku izina rya KFC (Kentucky Fried Chicken), igiye kongera gufungura imiryango mu mujyi wa Kigali, nyuma y'igihe yari imaze idakora
Mu mujyi wa Kigali, abagabo babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ibihumbi 10 y'amiganano , bari bagiye kuvunjisha .
Ambasaderi Maj Gen Joseph Nzabamwita yashyikirije Perezida Vladimir Putin impapuro zimwemerera guhagararira Repubulika y’u Rwanda mu Burusiya
Kuri uyu wa kane, tariki ya 15 Mutarama 2026, mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Musheri haburanishijwe mu ruhame urubanza ruregwamo kaporali Simon Maniragena ushinjwa kwica umugore we biturutse ku bushake mu kwezi kwa munani umwaka ushize wa 2025. Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwamusabiye igihano cy'igifungo cya burundu.