Amakuru

Inteko Ishinga amategeko imitwe yombi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangiye gusuzuma imishinga y’amategeko yerekeye kwemeza ku mugaragaro amasezerano ya Washington, bahuriyeho n'u Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze Abanyamulenge bagiye guhura na Perezida Évariste Ndayishimiye, avuga ko bagambaniye bagenzi babo ndetse bakoresha umuryango w'Abanyamulenge mu nyungu za politiki
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yanyuzwe cyane n’igitaramo cy’umuhanzikazi Doja Cat, avuga ko ari cyo gitaramo cyiza kurusha ibindi byose yigeze kwitabira muri iyo nyubako
Nta kabuza u Rwanda rumaze kwandika amateka mu ruhando rw'imyidagaduro muri Afurika, ibi byongeye gusinywa n'igitaramo cy'umuriro umuraperikazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Doja Cat yakoreye mu mujyi wa Kigali
Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Global Citizen, Hugh Evans, ku mikoranire isanzwe hagati y’impande zombi igamije guteza imbere ubukungu, by’umwihariko mu nzego z’ubuzima n’uburezi
Sosiyete nyarwanda y'ubwikorezi bwo mu kirere, Rwandair, yatangaje ko igiye gusubukira ingendo zayo ziva ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe zerekeza i Kamembe mu karere ka Rusizi.
Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwagize abere gitifu w'akagari ka Gikonko mu murenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara n'ukekwa ko yari komisiyoneri we.
Mu gihe habura iminsi icyenda gusa ngo irushanwa rya FIFA Series ritangira, abasifuzi bane b'Abanyarwanda batoranyijwe kuzasifura iyi mikino
Mu misozi ya Uvira mu Majyepfo y’intara ya Kivu y’Amajyepfo hongeye kumvikana imirwano hagati y'Ihuriro ry'Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FARDC, n'ihuriro ry'ingabo za AFC/M23