Amakuru

Ihuriro rya AFC/M23 ryagaragaje impungenge zikomeye ku mutekano muke ukomeje gufata intera muri Kivu y’Amajyepfo, aho bavuga ko abasivili bakomeje kwicwa mu buryo bwa kinyamaswa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo
Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda wasinyanye amasezerano y'Imikoranire n'Umuryango Mpuzamahanga w’Abayisilamu ku Isi, Muslim World League, aho uyu muryango mpuzamahanga uzajya utera inkunga ibikorwa birimo no kubaka imisigiti ijyanye n'icyerekezo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko bigoye ko U Burundi bwagira uruhare mu buhuza mu kibazo cya RDCongo nyuma yuko iki gihugu gitorewe kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe
Eng. Apollinaire Sayinzoga Nkongoli yatorewe kuba Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y'umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda (TIR), asimbuye Ingabire Marie Immaculée witabye Imana
Senateri Steve Daines wa Leta ya Montana, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasuye ibirombe by'uruganda Nyarwanda rwa Trinity Metals, bicukurwamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram
Muri uyu mwaka wa 2026, Umujyi wa Kigali witeguye kwakira ibikorwa bikomeye bya siporo n’imyidagaduro bizahuza Abanyarwanda n’abaturutse hirya no hino ku Isi
Mu Rwanda hatangiye Inama mpuzamahanga ku guteza imbere uburezi izwi nka ‘Global Learning Conference 2026’ yibanda ku ihuriro riri hagati y’uburezi, ubuzima, ibidukikije n’iterambere rirambye
Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Lee Rosenberg, Umuyobozi w’Icyubahiro w’Umuryango uhagarariye inyungu za Israel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, AIPAC.
Perezida Paul Kagame yakiriye Senateri Steve Daines wa Leta ya Montana, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho baganiriye ku bufatanye hagati y’u Rwanda n’Amerika ndetse n'umutekano mu Karere ku Burasirazuba
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Mpuzamahanga, Dr Usta Kayitesi yagaragaje ko imbogamizi z'ubucuruzi zitari imisoro (NTBs) zizamura ikiguzi cy'ibikorwa by'ubucuruzi mu Karere ka Afurika y'Uburasirazuba ndetse bigatuma abikorera badatera imbere