Amakuru

Nyuma y’igihe kinini umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), utumvikana mu kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), uyu muryango wasabye impande zihanganye mu ntambara guhagarika imirwano no gutanga agahenge
Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro Bangassou muri Repubulika ya Central Africa (MINUSCA) bahawe ubutumwa n’impanuro mbere yo kugenda.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rwiyemeje gushyira ingufu za nukiliyeri ku isonga muri gahunda yarwo y’iterambere ry’igihe kirekire, mu rwego rwo kugera ku ntego yo kuba igihugu gifite ubukungu bukomeye mu mwaka wa 2050
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB , kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026, rwerekanye abantu babiri bakurikiranyweho gukora ibyaha by'ubwambuzi bushukana ndetse no gusambanya abana b'abakobwa.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda NISR, cyatangaje ko mu kwezi kwa Gashyantare 2026 ibiciro byazamutseho 9,2% bivuye kuri 8,9% byari biriho muri Mutarama.
Mu Rwanda hateraniye abashoramari 250 baturutse mu Majyaruguru y’u Burayi aho bari kwerekwa amahirwe y’ishoramari agaragara mu nzego zitandukanye ziri mu gihugu kugira ngo babashe kuba bashora imari yabo mu Rwanda
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Werurwe 2026 hateganyijwe imvura irenze isanzwe igwa muri icyo gihe kandi ko ishobora guteza ibiza mu bice bitandukanye by’igihugu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Uburezi, Dr. Irere Claudette, agaragaza ko kugirango ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bigere ku bumwe bwifuzwa, uburezi by'umwihariko ubwo mu mashuri makuru bugomba gufatwa nk'ishingiro ry’ibikorwa byose
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yibukije urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye ko nta myaka mito ibaho yo gukorera no kwitangira Igihugu, ndetse akebura bamwe mu bagaragaza imyitarire irimo ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga