Amakuru

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwongeye gusabira Munyenyezi Béatrice igihano cy’igifungo cya burundu, busaba ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kidahinduka.
Komisiyo y’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), ishinzwe imyitwarire, yatumije umutoza w’ikiye y’Amagaju, ushinzwe kongera ingufu, Imurora Hakizimana Japhet ndetse n’umukinnyi w’ikipe ya Musanze FC, Gahungu habarurema ngo basobanure imyitwarire yabavuzweho yo kugena ibiva mu mukino (Match Fixing).
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rwatangaje ko rusoje ibiganiro birebana n’ibimenyetso mu rubanza rwa lieutenant-général Philémon Yav Irung uregwa ubugambanyi,rutegeka ko iburanisha ritangira kuwa 5 Gicurasi.
Umujyi wa Kigali watangaje ko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mata 2026 hari imihanda imwe n’imwe izaba ifite ibisate byagenewe bisi zitwara abagenzi mu buryo rusange mu masaha agaragaramo abagenzi benshi.
Mu gihe ibiganiro bikorwa mu ibanga rikomeye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri kuganira na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku buryo bwo kwimurirayo impunzi zirenga 1.100 z’Abanya Afghanistan, zakoranye n’ingabo za Amerika mu ntambara yarwanaga n’aba Taliban.
U Rwanda na Uganda byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu kubaka ubudahangarwa bwo guhangana n'ibyorezo, guhugura abakozi bo mu rwego rw'ubuvuzi no gushyira hamwe mu bikorwa by'ingenzi mu rwego rw'ubuzima.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo yatangajeko mu rwego rwo kongera ubudahangarwa bw’igihugu no kudahora mu kubangamirwa n’ibiciro kubera ibikomoka kuri petrole,hari gahunda yo gukoresha amashanyarazi hose aho bishoboka harimo n’imodoka na moto mu gihe kiri imbere zose hazajya hinjira mu gihugu ibikoresha amashanyarazi gusa.
Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda rishinzwe amahugurwa y’aba Ofisiye bakuru (RDFSCSC), Icyiciro cya 14, bari mu rugendoshuri rwo kwiga ku Rugamba rwo Kubohora Igihugu.
Urwego rw’igihugu Ngenzuramikorere (RURA) Ishami rishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, ruri muri gahunda yo gukemura ibibazo bigaragara mu rwego rw’isuku n’isukura harimo ikibazo cy’igiciro cyo gutwara imyanda ndetse n’ibimoteri bibangamira abaturage bikunze kugaragazwa n’abaturage mu bice bitandukanye.
Mu gihe Jenoside yari irimbanyije, ingabo za RPA zatangaje ko zihagaritse imirwano kugira ngo zirebe ko ubwicanyi bwahagarara ariko icyo cyemezo giteshwa agaciro na Leta yakoraga Jenoside.