Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Bénin, Romuald Wadagni, bakoze siporo yo kugenda n’amaguru mu gace ka Nyarutarama Green Carpet mu Mujyi wa Kigali.
APR FC yatangiye itsinda Marine FC ibitego 4-2 naho Al Hilal SC itsinda Kigali FC ibitego 2-0 mu mikino y’umunsi wa 3 wa Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League, yabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2026.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda yitwaye neza mu mukino wayo wa kabiri wo mu itsinda mu Gikombe cya Afurika, itsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) amaseti 3-1.
U Rwanda rwinjije miliyoni 10,65$ avuye bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga mu cyumweru cyo kuva ku wa 7 kugeza ku wa 11 Nzeri 2026, aho rwohereje hanze toni 8.482 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje ko abarenga miliyoni 10 bo mu turere 27 muri 30 tugize igihugu ari bo bamaze guhabwa serivisi zo gufotorwa no kwemeza imyirondoro yabo, izabafasha kubona Indangamuntu koranabuhanga.