Amakuru

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) bwatangaje ko kubera gahunda yo gusaranganya amazi mu Mujyi wa Kigali, bitewe n’icyibazo cy’igabanuka ry’amazi ryatewe n’impeshyi, hari ibice bimwe bizabura amazi guhera ku itariki ya 11 kugeza kuya 12 Kanama 2025, kugira ngo amazi agezwe no ku bindi bice bimaze iminsi bitayabona
Urwibutso Enterprise ni kimwe mu bikorwa bitajya bibura mw'imurikagurisha Mpuzamahanga ry'u Rwanda ribera i Gikondo "Rwanda International Trade Fair'. Uyu mwaka bazanye udushya dutandukanye ariko by'umwihariko bari kumurika igikorwa batangije cya 'Sina Gerard Football Academy', kigamije kuzamura impano z'abakiri bato mu mupira w'amaguru
Umuryango wa Human Rights Watch wamaganye igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FARDC n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zarebereye ubwicanyi buheruka gukorerwa abaturage mu Ntara ya Ituri bukozwe n’Umutwe w’Iterabwoba wa ADF
Umutwe wa M23 wagaragaje impamvu utitabiriye ibiganiro bahuriramo na Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bibera i Doha muri Qatar, bifitanye isano no kuba RDC yakomeje guhonyora ibikubiye mu masezerano y'amahoro hagati y'impande zombi
U Rwanda na Zimbabwe byasinye amasezerano atanu agamije gukomeza ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, guteza imbere urubyiruko, ubufatanye mu bya polisi, ingufu no guhererekanya ubumenyi mu bya gasutamo

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka