Abakinnyi babiri bakinira ikipe ya Atlético de Madrid y’Abagore yo mu gihugu cya Espagne, Carmen Menayo Montero na María Dolores Gallardo Núñez uzwi nka ‘Lola’ bari mu biruhuko mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gutanga telefone zigezweho zikoresha ubwenge buhangano AI, ku bajyanama b’ubuzima bose hirya no hino mu gihugu bemerewe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Mu karere ka Bugesera , kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026, abayobozi n'abaturage, bo mu Murenge wa Ntarama, bazindukiye mu gikorwa cy'Umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2026, aho bakoze umuhanda wari warangijwe n'isuri.
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026, yifatanyije n’abaturage bomu Karere ka Kicukiro na Nyarugenge , mu Mujyi wa Kigali , mu muganda Rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare 2026.