Amakuru

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mutarama 2026, rwahamije ko abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick, Ishimwe Francois Xavier na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta bakurikiranyweho gusakaza amashusho ya Yampano akora imibonano mpuzabitsina, bakomeza gufungwa by’agateganyo.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere Uburezi bw’Ibanze (REB), rwatangaje ko ibigo by'amashuri byari byahagarikiwe abayobozi, byamaze guhabwa abandi bitarenze umunsi w'itangira ry'amashuri wa tariki ya 5 Mutarama 2025
Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwakatiye Emmanuel Ntarindwa igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye mugenzi we wa Guinée-Conakry, Mamadi Doumbouya, watsindiye kuyobora iki gihugu manda ye ya mbere nyuma yaho afashe ubutegetsi akuyeho Alpha Condé muri Nzeri 2021.
Mu mwaka wa 2018, nibwo u Rwanda rwatangije gahunda nshya yo guteza imbere ibikorwa by’Ubukerarugendo no kureshya abashoramari mpuzamahanga gushora mu Rwanda. Inshingano zahawe ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), nacyo mu kubishyira mu bikorwa itangiza gahunda ikomeye yitwa “Visit Rwanda”
Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma bwatangaje ko bwihanganishije imiryango y'abantu icyenda bishwe n'inkuba, butangaza ko abantu 12 bagizweho ingaruka n'iryo sanganya.
Ibiro by'Umukuru w'Igihugu wa Nigeria, byahakanye amakuru avuga ko ifoto igaragaza Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, ari kumwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yafatiwe i Paris ibagaragaza basangira yaba yarakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano, AI
Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima,RBC, ku wa 2 Mutarama 2025, cyatangaje ko u Rwanda rwatangije urukingo rw'indwara y'umwijima rwo mu bwoko bwa B, izwi nka Hépatite B, ku bana bakivuka
Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuguruje imvugo ya Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga we, Bizimana Edouard, washinjaga Qatar kutambamira Amerika mu kugira icyo ikora ngo amahoro n'umutekano bigerweho mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka