Amakuru

Gicumbi FC, Kiyovu Sports na Etincelles FC zitwaye neza mu mikino yabimburiye indi y’umunsi wa 3 wa Shampiyon y’u Rwanda, BK Pro League yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2026, yose yatangiye saa 15:00.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko Umusaruro Mbumbe w’u Rwanda (GDP) wageze kuri miliyari 7,174 Frw mu gihembwe cya kabiri cya 2026, uvuye kuri miliyari 5,799 Frw wariho mu gihembwe nk’icyo cya 2025.
Ikipe ya volleyball ya East African University Rwanda (EAUR VC) yamaze gusinyisha Kageruka Cedrick ukina yataka (outside hitter/Receiving attacker) avuye muri Kepler VC yari amaze imyaka 3 akinira.
U Rwanda rwafunguye ku mugaragaro ibiro bishamikiye kuri Ambasade yarwo mu Buyapani, biherereye mu Mujyi wa Kobe, mu Ntara ya Hyogo, mu rwego rwo kurushaho kwagura ibikorwa bya dipolomasi no kwegereza abaturage serivisi za Ambasade.
Ikipe ya Gisagara VC yamaze gusinyisha umunya-Sudani y’Epfo ukina yatakira inyuma (Opposite hitter) James Achuil avuye mu ikipe ya East African University Rwanda (EAUR).
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yakiriye kopi z’impapuro zemerera, Huh Jungae, guhagararira Repubulika ya Korea y’Epfo mu Rwanda nka Ambasaderi mushya w’icyo gihugu.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iratangira imikino y’igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo kiri kubera i Tunis muri Tunisia ikina n’iya Repubulika ya Santarafurika saa yine z’ijoro ku isaha y’i Kigali (22h00), kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2026.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ya handball y'ingimbi zitangeje imyaka 18 iratangira imikino y'igikombe cya Afurika ikina n'ikipe y'igihugu y'igihugu ya Maroc kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2026, saa moya z'umugoroba ku isaha y'i Kigali (19h00).
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gasabo mu Mirenge ya Kinyinya na Gikomero yatangaje ko yafashe abantu 10 bateka kanyanga ndetse n’abacuruza inzoga z’ibyuma ziri ku rutonde rw’ibinyobwa bitemewe gucururizwa mu Rwanda.
Abaharagariye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bagiye guhurira i Genève mu Busuwisi mu biganiro biteganyijwe ku wa 16 n’uwa 17 Nzeri 2026, bizibanda ku kureba aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington rigeze.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka