Amakuru

Abantu barindwi bari mu kazi ko gucukura amabuye y'agaciro, bapfiriye mu kirombe kiri i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.
Rutahizamu wa APR FC, Uwiyaremye Fidali, yasezerewe mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, wo kwitegura imikino ibiri izayihuza na Mali mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Abashaka kugura ubutaka mu Karere ka Bugesera, bizeye ko bazungukira ku mishinga minini y'iterambere iteganyijwe muri aka karere, barasabwa kubanza kugenzura amakuru y'aho iyo mishinga izakorera n'icyo ubutaka bagura buzagenerwa. Ibi bije mu gihe ibiciro by'ibibanza bikomeje kuzamuka, bamwe mu baturage bakavuga ko hari n'abakomisiyoneri babinyuzamo ubucuruzi butuma bigera ku baguzi ku mafaranga menshi.
U Rwanda rwaje mu bihugu bitanu ku Isi byifuzwa cyane n’abakerarugendo bashaka gusura ibyiza nyaburanga no kwitegereza inyamaswa zo mu gasozi.
Mu by'ukuri, izi nkura zombi zifite ibara ry’ivu cyangwa ikigina cyijimye. Ibara ryazo rishobora no guhinduka bitewe n’ubutaka cyangwa icyondo zivurugutsemo. Bityo, kugira ngo uzitandukanye, hari ibindi bimenyetso ugomba kwitaho.
Umukinnyi wa filime, umunyarwenya akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome, agiye kugaragariza Abanyarwanda umukino we “Carte d’Identité – Identity Card”, umaze imyaka myinshi awugeza ku bitabiriye ibitaramo mu bihugu bitandukanye.
Umubano hagati ya Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja na Muyoboke Alex wongeye kuzamo agatotsi, nyuma y’urugendo rw’itsinda ryari riherekeje The Ben muri Uganda, aho yari afite igitaramo ku wa 30 Ukwakira 2026.
Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera yatangaje ko mu Rwanda umubare w’abasoma  ibitabo ukiri hasi  cyane, agaragaza ko hakenewe imbaraga mu guhindura imyumvire, kongera amasomero mu gihugu, kuzamura umubare w’abandika ibyo bitabo n’inzu zibitunganya.
U Rwanda rugiye gutangira gutanga umuti wa Lenacapavir, uterwa mu rushinge rumwe rukamara amezi atandatu, urinda umuntu utaranduye virusi itera SIDA (VIH) kuyandura, mu rwego rwo kwagura uburyo bwo gukumira ubwandu bw’iyi virusi.
U Rwanda rugiye kwakira ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Abanditsi bo muri  Afurika wa 2026, bizabera i Kigali ku wa 7 Ugushyingo 2026, bigamije gushimira abanditsi ku ruhare bagira mu kubungabunga amateka, guteza imbere umuco no gukwirakwiza ubumenyi muri Afurika.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka