Abashaka kugura ubutaka mu Karere ka Bugesera, bizeye ko bazungukira ku mishinga minini y'iterambere iteganyijwe muri aka karere, barasabwa kubanza kugenzura amakuru y'aho iyo mishinga izakorera n'icyo ubutaka bagura buzagenerwa. Ibi bije mu gihe ibiciro by'ibibanza bikomeje kuzamuka, bamwe mu baturage bakavuga ko hari n'abakomisiyoneri babinyuzamo ubucuruzi butuma bigera ku baguzi ku mafaranga menshi.