Ubuyobozi bw’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, buhangayikishijwe n’imyitwarire ya bamwe mu bahoze mu nshingano z’ubuyobozi mu Itorero bari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ubuyobozi bwa wa Kaminuza y’u Rwanda, bwatangaje ko abanyeshuri 9529 basoje amasomo mu mashami atandukanye , ari bo bazahabwa impamyabumenyi mu birori biteganyijwe kubera i Huye, ku wa Gatanu, tariki 17 Ukwakira 2025.
Perezida wa Repubulika,Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rwahuye n’ibibazo byinshi birimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko rwabashije kubyigobotora, rukagera ku iterambere ryifuzwa n’Abanyarwanda.
Ingabire Immaculée wari Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, umuryango urwanya ruswa n’akarengane, azashyingurwa ku wa kane tariki ya 16 Ukwakira 2025, i Rusororo mu karere ka Gasabo.
Mu karere ka Rwamagana, mu ntara y’Iburasirazuba, umusore uri mu kigero cy’imyaka 30, aravugwaho gushaka kubenga umukobwa, bakamuroga gushyirwa igitsina gore mu kiganza.
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr. Frank Habineza, na Nkubana Alphonse wo mu ishyaka PSP ,kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira batorewe kuba abasenateri.
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, ryasubiye mu biganiro byibanda kurebera hamwe uko imirwano uyu mutwe umazemo igihe n’ingabo za Leta ,FARDC, n’umutwe wa Wazalendo yahagarara.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga