Amakuru

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, ryasubiye mu biganiro byibanda kurebera hamwe uko imirwano uyu mutwe umazemo igihe n’ingabo za Leta ,FARDC, n’umutwe wa Wazalendo yahagarara.
Uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila, nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Kinshasa rumukatiye urwo gupfa, yatumije inama y'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.
Polisi y'Igihugu yatangaje ko umuhanda Kigali-Muhanga wongeye kuba Nyabagendwa.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia, Lieutenant General Mamat O.A Cham uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yasuye Icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye ku Kimihurura
Ubuyobozi bw’ibitaro bya CARAES Ndera bwatangaje mu mwaka wa 2024-2025, ibi bitaro byakiriye abarwayi 119,859 ndetse ko biyongereye 17.7% .
Emmanuel Ndindabahizi wabaye Minisitiri w’Imari muri Guverinoma y’Abatabazi mu gihe cya Jenoside akaza gukatirwa burundu n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), yapfiriye  muri Benin.
Polisi y’Igihugu yatangaje ko umuhanda Kigali –Muhanga utari nyabagendwa kubera impanuka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe,  yatangaje ko amagambo Perezida ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje  mu Nama Mpuzamahanga y’Ubufatanye bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Afurika, Global Gateway Forum, yabereye i Bruxelles mu Bubiligi, yari agamije kuyobya rubanda.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean-Damascène Bizimana, yavuze ko mu Midugudu hakwiye kujya hatangirwa ibiganiro ku mateka y’Igihugu ,ubumwe n’Ubudaheranwa ariko bigamije guhindura imyumvire y’urubyiruko rushukishwa amafaranga n’abavuga nabi bakanarwanya leta y'u Rwanda.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demoka ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko ibyo yavuze abizi, kandi ko abatamuzi ari bo bavuga ko yapfukamiye Perezida w’u Rwanda, ubwo yamusabaga ibiganiro bari i Buruseli mu Bubiligi