Amakuru

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rwitegura gushakana guha agaciro impamvu yo kubana kurusha gutegura ibirori by’ubukwe gusa, biba umunsi umwe
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA)  ryagize Mugisha Richard wari visi perezida wa kabiri , umunyamabanga Mukuru w’agateganyo asimbuye Kalisa Adolphe Camarade
Abakirisitu bo mu itorero Omega Church, riherereye mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu, bahuriye mu giterane, ‘Rwanda Shima Imana’, bayishima ku byo imaze kugeza ku Banyarwanda mu myaka 31 ishize ,u Rwanda ruvuye mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'Abaturage, Urujeni Martine yasabye urubyiruko rw'abakorerabushake gukomeza kurangwa n'indangagaciro zo gukunda igihugu no kugikorera ndetse no guharanira ubumwe n’ubudaheranwa
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Mujyi wa Kigali rwasinye imihigo 20 irimo gukangurira abatuye Kigali kubahiriza igishushanyo mbonera, kurwanya imyubakire y’akajagari, gufatanya na Polisi mu gukumira icyaha no gushishikariza urubyiruko kwizigamira no kwitabira gahunda za Leta
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, ANU, ryafatanye umugore witwa Kakure Marie Louise, udupfunyika 274 tw'urumogi murugo iwe
Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ),kuwa Gatanu tariki ya 29 Kanama 2025, ryatoye abayobozi bashya, mu nteko rusange ya ARJ, yigiwemo ingingo zitandukanye
kigo Gishinzwe Iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda,RAB, cyasabye abantu bose batunze imbwa by’umwihariko abatuye mu mijyi  n’ahandi hose hahurira abantu benshi  gufata ingamba zo gukumira izerera ry’imbwa , hirindwa ko zaruma abantu,zikaba zabanduza virusi y’ibisazi by’imbwa.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye (A’Level) mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 azatangazwa ku wa Mbere, tariki ya 01 Nzeri 2025, guhera saa cyenda z’amanywa
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko igihe cy’Umuhindo wa 2025, uhereye muri Nzeri kugeza Ukuboza, u Rwanda ruzagerwaho n’imvura iri ku kigero cy’impuzandengo gisanzwe