Amakuru

Ba ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, bari mu rugendoshuri mu gihugu cya Algeria mu rwego rwo guhuza amasomo bigira mu ishuri n'ibikorerwa mu kazi.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Didas Kayihura Muganga, yatangaje ko ireme ry'uburezi muri iyi Kaminuza rihagaze neza ku buryo hari abasoza amasomo baramaze kubona imyanya y'akazi ku isoko ry'umurimo.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Thelesphore Ndabamenye, yagaragaje ko hakenewe amavugurura ya politiki no kwihutisha udushya mu by’ingufu z’imirasire y’izuba hagamijwe kugera ku ikoranabuhanga rihendutse kandi ryoroshya ubuzima bw’abahinzi ari na ko ryongera umusaruro rikanasigasira umutekano w’ibiribwa.
Hagamijwe kubungabunga no gusigasira imikino gakondo,mu mashuri yisumbuye n'ay'ubumenyi ngiro hatangijwe amarushanwa yo gukina igisoro(kubuguza), umukino watangijwe ku mugaragaro n'intebe y'inteko y'umuco Amb.Robert Masozera
Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi Abanyarwanda 25 bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Karere ka Kisoro.
Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yatangaje ko isukari u Rwanda rutumiza mu mahanga yagabanutseho 36.5% mu 2025, ndetse n'agaciro kayo kagabanukaho 39.1%
Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko bari hari gukorwa igeregeza rigamije kureba niba imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli (lisansi na mazutu) zahindurwa iz’amashanyarazi cyangwa gaze nk’uko bikorwa kuri moto
Ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare cyatangaje ko kwandikisha abana byavuye kuri 90.3% mu mwaka wa 2024, bigera kuri 92.9% mu mwaka wa 2025, aho byazamutseho 2.6%.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka