Amakuru

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 28 wo mu Mudugudu wa Rusasa, Akagari ka Nyakibungo, Umurenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, ukekwaho kwica umuvandimwe we w’imyaka 40 amuhora amafaranga make angana na 250 Frw.
Abaturage bo mu  mu tugari tubiri two mu Murenge wa Nkanka n’utundi dutanu two mu Murenge wa Nkombo, barumbije imyaka , bahawe ibiribwa .
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza, barinubira kuba barashyizwe mu gice cyahariwe ubuhinzi kandi bamaze imyaka myinshi batuye ndetse banahafitiye ibyangombwa, bityo bakaba barabujijwe kugira ikindi kintu bakoreramo kitagenewe ubuhunzi
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mutarama 2026, rwahamije ko abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick, Ishimwe Francois Xavier na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta bakurikiranyweho gusakaza amashusho ya Yampano akora imibonano mpuzabitsina, bakomeza gufungwa by’agateganyo.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere Uburezi bw’Ibanze (REB), rwatangaje ko ibigo by'amashuri byari byahagarikiwe abayobozi, byamaze guhabwa abandi bitarenze umunsi w'itangira ry'amashuri wa tariki ya 5 Mutarama 2025
Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwakatiye Emmanuel Ntarindwa igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye mugenzi we wa Guinée-Conakry, Mamadi Doumbouya, watsindiye kuyobora iki gihugu manda ye ya mbere nyuma yaho afashe ubutegetsi akuyeho Alpha Condé muri Nzeri 2021.
Mu mwaka wa 2018, nibwo u Rwanda rwatangije gahunda nshya yo guteza imbere ibikorwa by’Ubukerarugendo no kureshya abashoramari mpuzamahanga gushora mu Rwanda. Inshingano zahawe ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), nacyo mu kubishyira mu bikorwa itangiza gahunda ikomeye yitwa “Visit Rwanda”
Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma bwatangaje ko bwihanganishije imiryango y'abantu icyenda bishwe n'inkuba, butangaza ko abantu 12 bagizweho ingaruka n'iryo sanganya.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka