Amakuru

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026, yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC),Veronica M. Nduva uri i Kigali mu nama yateguwe n’uyu muryango .
Inama ya karindwi y’Abayobozi b’Ingabo z' u Rwanda n' iza Uganda bakorera ku mipaka ihuza ibihugu byombi, yasojwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Gashyantare 2026, hafatwa ingamba zo gucunga imipaka hagamijwe kurwanya ibyaha bihakorerwa.
Ihuriro rya AFC/M23 ryagaragaje impungenge zikomeye ku mutekano muke ukomeje gufata intera muri Kivu y’Amajyepfo, aho bavuga ko abasivili bakomeje kwicwa mu buryo bwa kinyamaswa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo
Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda wasinyanye amasezerano y'Imikoranire n'Umuryango Mpuzamahanga w’Abayisilamu ku Isi, Muslim World League, aho uyu muryango mpuzamahanga uzajya utera inkunga ibikorwa birimo no kubaka imisigiti ijyanye n'icyerekezo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko bigoye ko U Burundi bwagira uruhare mu buhuza mu kibazo cya RDCongo nyuma yuko iki gihugu gitorewe kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe
Eng. Apollinaire Sayinzoga Nkongoli yatorewe kuba Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y'umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda (TIR), asimbuye Ingabire Marie Immaculée witabye Imana
Senateri Steve Daines wa Leta ya Montana, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasuye ibirombe by'uruganda Nyarwanda rwa Trinity Metals, bicukurwamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram
Muri uyu mwaka wa 2026, Umujyi wa Kigali witeguye kwakira ibikorwa bikomeye bya siporo n’imyidagaduro bizahuza Abanyarwanda n’abaturutse hirya no hino ku Isi
Mu Rwanda hatangiye Inama mpuzamahanga ku guteza imbere uburezi izwi nka ‘Global Learning Conference 2026’ yibanda ku ihuriro riri hagati y’uburezi, ubuzima, ibidukikije n’iterambere rirambye
Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Lee Rosenberg, Umuyobozi w’Icyubahiro w’Umuryango uhagarariye inyungu za Israel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, AIPAC.