Perezida wa Repubulika Paul Kagame,akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasabye ba ofisiye bashya binjiye mu ngabo z’u Rwanda, guhora bazirikana ko inshingano ya mbere bafite ari ukurinda igihugu n’Abanyarwanda, birinda ko cyavogerwa n’abatagikunda.
Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) batanze ibikoresho by'ishuri ku banyeshuri bari mu bice boherejwemo
Brian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ni umwe mu basirikare 42 bigiye hanze amasomo ya gisirikare,bagiye kwinjira mu ngaho z’u Rwanda RDF hamwe n’abandi 987 bigiye mu ishuri rya Gako.
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro ry'izindi ngabo bafatanyije zagabye ibitero zikoresheje indege z’intambara, zisenyera abaturage muri teritware ya Rutshuru no muri Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru