Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gasabo mu Mirenge ya Kinyinya na Gikomero yatangaje ko yafashe abantu 10 bateka kanyanga ndetse n’abacuruza inzoga z’ibyuma ziri ku rutonde rw’ibinyobwa bitemewe gucururizwa mu Rwanda.
Abaharagariye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bagiye guhurira i Genève mu Busuwisi mu biganiro biteganyijwe ku wa 16 n’uwa 17 Nzeri 2026, bizibanda ku kureba aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington rigeze.
Ikipe ya Police ya volleyball y’abagore yatangaje ko yasinyishije Bidza Ekani Lucie Carole ukina yatakira inyuma (Opposite hitter) avuye mu ikipe ya Litto Team Volleyball y’iwabo muri Cameroon.
Ku wa Mbere tariki 14 Nzeri 2026, itsinda rigizwe n’abakozi 24 baturuka mu bigo bitandukanye by’umutekano n'izindi nzego za Leta batangiye Icyiciro cya Kane cy' amahugurwa ajyanye n’imiyoborere n'imicungire y’ingabo.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga