Amakuru

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo irashimangira ko kubahiriza amategeko agenga umurimo ari ingenzi mu guteza imbere imikoranire myiza hagati y’umukoresha n’umukozi, ndetse no kongera umusaruro mu kazi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ubuyobozi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi uyoboye Umuryango nwa Afurika Yunze Ubumwe burimo ibyuho n’amakosa akomeye bishobora gushyira umugane wose mu kaga n’umuyobozi utaramara amezi abiri kuri uwo mwanya.
Abofisiye n’abandi basirikare bo mu nzego zitandukanye mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) basoje kuri uyu munsi amahugurwa y’ibanze y’Ingabo zidasanzwe yakozwe mu gihe cy' amezi icyenda mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare  i Nasho, mu Karere ka Kirehe.
RSSB Tigers BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2026 yatangiye neza itsinda Al Ahly Benghazi yo muri Libya amanota 103-95 mu mukino wa mbere wa Kalahari Conference iri kubera i Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Amavubi yanyangiye iya Grenada ibitego 4-0 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda A rya FIFA Series.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, cyatangaje ko uburwayi bwo gucukuka amenyo bwagabanyuytseho 29% aho bwavuye kuri 47% bugera kuri 16% mu gihe abari bafite uburibwe bwo mu kanwa buhoraho bavuye kuri 44% bugera kuri 7%.
Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwahamije Nyirahabiyaremye Agnès icyaha cyo kwica ku bushake rumukatira igifungo cya burundu, mu gihe Mugenzi Joseph we yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamywa icyaha cyo kuba icyitso muri ubwo bwicanyi.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byabashije kugera ku nteko y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, yo kurwanya Virusi itera SIDA ku kigero cya 95%, ndetse ubu yanarenzeho.