Amakuru

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw'ibiro bye aho Dieudonne Gatete, yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, yungirijwe na Viviane Mukakizima
Christa Umuhoza yagizwe umuyobozi mushya Wungirije wa Imbuto Foundation asimbuye Geraldine Umutesi wari uri kuri uyu mwanya kuva mu 2017
Urukiko rwa Nyarugenge rwategetse ko Umuhumuza Gisèle usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Omar Munyaneza wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), ndetse na Dominique Murekezi, barekurwa by’agateganyo
Umugaba w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Lt Gen. Mohan Subramanian, yasuye ingabo z'u Rwanda zigize itsinda rya Rwanbatt-1, zikorera ku cyicaro cya UN kiri i Tomping, mu murwa mukuru Juba
U Rwanda n'u Bushinwa byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano w’ubufatanye umaze imyaka myinshi hagati y’ibihugu byombi
Urubanza rwa Félicien Kabuga, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukomeje kuzamo urujijo nyuma y'imyaka ibiri rumaze ruhagariswe kubera ko uburana afite uburwayi bukomeye
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B.Thierry yavuze ko ubugenzacyaha bw’u Rwanda bukora kinyamwuga, budafunga umuntu nta bimenyetso, kuko habanza gukorwa iperereza
Wazalendo yo muri teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo yanze ko muri ibyo bice hakorera abasirikare ba Leta ya Kinshasa, bahaje baturutse i Kalemie