Amakuru

Icyegeranyo cyakozwe n’Ikigo cy’Imiyoborere cyo muri Singapore, cyashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri nyuma y’Ibirwa bya Maurice mu bihugu bifite Ubuyobozi bwiza muri Afurika
Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse, yavuze ko bimwe mu byo urugaga rwagezeho muri uyu mwaka ari uko Abanyarwanda batishoboye bagera 5376 bafashijwe kunganirwa mu nkiko
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, washyizweho n’ihuriro rya AFC/M23, Busa Bwa Ngwi Nshombo yasabye abaturage bo mu gace ayoboye gutanga inoti zishaje bafite kugira bahabwe inshya
Madamu Jeannette Kagame yasabye abashinga ingo bakiri bato kwirinda irari n’ikindi cyasenya urugo ahubwo bakubakira ku kizere.
Perezida Paul Kagame ari i Dakar muri Senegal aho yitabiriye inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa, " Africa Food Systems Forum2025, yatangiye kuri iki cyumweru tariki ya 31 Kanama ikazageza 5 Nzeri 2025.
Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rwitegura gushakana guha agaciro impamvu yo kubana kurusha gutegura ibirori by’ubukwe gusa, biba umunsi umwe
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA)  ryagize Mugisha Richard wari visi perezida wa kabiri , umunyamabanga Mukuru w’agateganyo asimbuye Kalisa Adolphe Camarade
Abakirisitu bo mu itorero Omega Church, riherereye mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu, bahuriye mu giterane, ‘Rwanda Shima Imana’, bayishima ku byo imaze kugeza ku Banyarwanda mu myaka 31 ishize ,u Rwanda ruvuye mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'Abaturage, Urujeni Martine yasabye urubyiruko rw'abakorerabushake gukomeza kurangwa n'indangagaciro zo gukunda igihugu no kugikorera ndetse no guharanira ubumwe n’ubudaheranwa
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Mujyi wa Kigali rwasinye imihigo 20 irimo gukangurira abatuye Kigali kubahiriza igishushanyo mbonera, kurwanya imyubakire y’akajagari, gufatanya na Polisi mu gukumira icyaha no gushishikariza urubyiruko kwizigamira no kwitabira gahunda za Leta