Amakuru

Mu Rwanda hateraniye abashoramari 250 baturutse mu Majyaruguru y’u Burayi aho bari kwerekwa amahirwe y’ishoramari agaragara mu nzego zitandukanye ziri mu gihugu kugira ngo babashe kuba bashora imari yabo mu Rwanda
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Werurwe 2026 hateganyijwe imvura irenze isanzwe igwa muri icyo gihe kandi ko ishobora guteza ibiza mu bice bitandukanye by’igihugu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Uburezi, Dr. Irere Claudette, agaragaza ko kugirango ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bigere ku bumwe bwifuzwa, uburezi by'umwihariko ubwo mu mashuri makuru bugomba gufatwa nk'ishingiro ry’ibikorwa byose
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yibukije urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye ko nta myaka mito ibaho yo gukorera no kwitangira Igihugu, ndetse akebura bamwe mu bagaragaza imyitarire irimo ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga
Abayobozi b’amatsinda y’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahuriye i Washington, D.C. mu mpera z’icyumweru gishize mu mwiherero w’iminsi ibiri wari ugamije gukomeza ubumwe bw’Abanyarwanda, iterambere mu rubyiruko no kurebera hamwe uruhare rwa diaspora mu iterambere ry’u Rwanda.
Mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza hari abagabo babiri batawe muri yombi bakekwaho kwica banize umugore wari indaya aho bikekwa ko bari bamuguze apfira iwe ari naho umurambo wasanzwe
Ubushinjacyaha burarega umugore kwica umugabo we amuteye icyuma mu mutima bukamusabira gufungwa imyaka 25.