Amakuru

Minisitiri Habimana yasabye abahoze ari abarwayi ba FDRL batashye mu Rwanda, kuzirikana ko ubumwe n’ubudaherwanwa by’abanyarwanda ari umusingi w’ibyubatswe byose badakwiye kubitatira.
Leta y’u Rwanda yakiriye imiryango 98 igizwe n’Abanyarwanda 326 bari bamaze imyaka irenga 30 barahungiye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Major (Rtd) Didas Mushimiyimana, wamaze imyaka irenga 30 mu mashyamba ya RDC ari mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, yasabye bagenzi be bakiri mu mashyamba gufata icyemezo cyo gutaha
Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Ubwami bwa Arabia Saudite batangije umushinga ugamije kugeza ku baturage ibikoresho byo gutekesha gaze (LPG), nk’uburyo bwo guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zidahumanya ikirere
Umunyamabanga Mukuru w’Ibihugu bivuga Ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yaganiriye na Minisitiri w'Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe
Kiliziya Gatolika mu Rwanda yateguje ibirori byo gusoza Yubile y’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda, bizahuzwa no kwizihiza imyaka 2025 y’ubu Kristu ku Isi
Guverinoma y’u Rwanda, binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Umwana (NCDA), yatangije gahunda nshya yo guteza imbere imikurire myiza n'uburezi bw’incuke, izashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka ine, igashorwamo asaga miliyari 18.7 Frw
Col Désiré Migambi Mungamba, yagaragaje ko ubumwe n’ubudaheranwa ari indangagaciro z’ingenzi zubakiye ku mateka y’Abanyarwanda ndetse zigomba kuranga buri Munyarwanda mu rugendo rwo kubaka igihugu
Umukobwa wari usigaye w'Umwami Yuhi V Musinga, witwa Spéciose Mukabayojo, yitabye Imana ku myaka 93 y'amavuko azize uburwayi
U Rwanda rwifatanije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurizikana umurage uri mu majwi n’amashusho, hashimangirwa akamaro k’uyu murage mu kubungabunga amateka n'umuco biranga Abanyarwanda