Ministiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yakebuye urubyiruko rujya ruvuga ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitarureba abibutsa ko kwibuka ari inshingano ihoraho.
Mu nama y’umutekano ya Loni, yayobowe na Massad Boulos, u Rwanda rwongeye kugaragaza impungenge zikomeye ku mutekano muke ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rusaba kurandura burundu FDLR.
Minisitiri w’Intebe yatangaje ko kuva serivisi yo guhindurira impyiko mu Rwanda yatangira, imaze gufasha Igihugu kuzigama ibihumbi 800$ (asaga miliyari 1,172 Frw) kuva mu 2022.
Minisiteri y’Ingabo hamwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bakiriye Abahagarariye mu Rwanda inyungu za gisirikare (Defence Attachés) z’ibihugu byabo mu Rwanda baziganiriza ku bijyanye n’umutekano w’u Rwanda n' uwo mu Karere.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko ubushomeri mu Rwanda bwagabanyutseho 2.5% mu 2025 aho Abanyarwanda badafite akazi (abashomeri) bageze kuri 676,340 bangana na 12.4%.
Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu, Vincent Biruta, yashyikirije Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou N’Guesso,o ubutumwa bwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga