Amakuru

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG)  yeteguje abatuye mu bice byo mu mu Mujyi wa Kigali mu Mirenge ya Gikomero, Rusororo, Rutunga na Ndera, mu karere ka Gasabo ko bizabura umuriro amasaha macye
Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, rwihanije bamwe mu basura abagororwa bakabashyira ibintu bitemewe birimo n'ibiyobyabwenge. Ibi bibaye nyuma y'uko iyi migirire igaragariye mu igororero rya Rusizi
U Rwanda na Namibia byasinyanye amasezerano yo kunoza imikoranire mu bijyanye n'umutekano w'ubwikorezi bwo mu kirere no guhanga udushya.
Abanyamulenge batuye mu mujyi wa Uvira batuye Umuyobozi w’uyu mujyi, Kifara Kapenda Kik'y, akababaro n’ubugome bakomeje gukorerwa na Wazalendo, na we abizeza amahoro n’umutekano no gukurikirana ikibazo cy'umutekano wabo
Ihuriro rya AFC/M23 ryafashe ibindi bice bishya byo muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kwirukanamo ingabo zirwanira ku ruhande rwa leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo
Mu mujyi wa Uvira haramukiye imyigaragambyo ikomeye igamije kwirukana Brig Gen Olivier Gasita, woherejwe kuhayobora ibikorwa bya gisirikare na Perezida Felix Tshisekedi
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku bufatanye na Polisi y'u Rwanda berekanye abantu 26 biyitaga 'Abameni', bakekwaho ubwambuzi bushukana bakoresheje telefoni, aho bahamagaraga abantu bababeshya bagamije kubambura amafaranga.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yasabye ababyeyi kudaterera iyo ngo bumve ko uburezi bw’umwana bureba umwarimu gusa, ahubwo ko bakwiye gukurikirana imyigire y'umwana no kumenya uko bamufasha ageze mu rugo
Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru wa GGGI ku bufatanye mu guteza imbere ubukungu burambye burengera ibidukikije