Amakuru

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya volleyball y’abagore yitwaye neza itsinda ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-0 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda D mu gikombe cy’Afurika, CAVB Women’s Nations Volleyball Championship 2026.
Umuhanzi Bruce Melodie ari mu bahanzi batanu (5) bahataniye igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka wo muri Afurika y’Iburasirazuba (Best East African Artist) mu bihembo bya Headies bitangwa n’ikinyamakuru Hip Hop World Magazine cyo muri Nigeria kuva muri 2006.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rw’umuhanzi Dolly Patron witabye Imana.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje urutonde rwa nyuma  rw’abantu 54 bazahatanira umwanya umwe wo kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Mu Murenge wa Bigogwe, mu Karere ka Nyabihu, harakomeje urubanza ruregwamo abantu umunani bashinjwa gutunda, gukwirakwiza no gucuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bikozwe mu kinyabutabire cya ethanol.
Afurika y’Epfo igiye kongera kugira Ambasaderi uhagarariye inyungu z’iki gihugu mu Rwanda, nyuma y’imyaka ibiri umubano hagati y’ibihugu byombi ujemo agatotsi byo gushimangira ko ibihugu ko impande zombi zacoce ibubazo byari bihari.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryashyize mu mabwiriza yihariye azagenga igikombe kiruta ibindi, Super Cup, kizakinwa muri uku kwezi ko ntamubare ntarengwa w'abanyamahanga uzitabwaho.
Rutahizamu ukinira ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Joy-Lance Mickels yafashije ikipe ye ya Sabah FK kugera muri UEFA Champions League, bimugira umukinnyi wa mbere w'umunyarwanda ugiye gukina iri rushanwa rikomeye ku mugabane w'u Burayi,
Kuri uyu wa Kabiri Itorero Imbuto Zitoshye, icyiciro cya gatatu, ryaberaga mu kigo cy'ubutore cya Nkumba ryasojwe ku mugaragaro ,abaryitabiriye basabwa guharanira impinduka nziza ziherekejwe n'indangagaciro aho bari hose.
Ikipe ya Rayon Sports yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA yo gushaka itike ya CAF Women's Champions League yasezerewe itarenze amatsinda nyuma yo kunganya na Yei Joint Stars WFC yo muri Sudani y'Epfo igitego 1-1, mu gihe yasabwaga gutsinda.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka