Amakuru

Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Pst Ndayizeye Isaïe , yasobanuye ko amabwiriza aheza mu murimi abahamijwe ibyaha bya Jenoside ariko bakaza kwihana, ari uko ubusanzwe uwo umuntu aba agifite umugayo mu muryango nyarwanda bityo atemerewe kujya mu murimo yaba uburirimbyi cyangwa indi mirimo imusaba kujya ku ruhimbi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yahuye n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Jean Pierre Lacroix, bagiranye ibiganiro byibanze ku bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino muri Afurika
Mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Ukuboza 2025, hatangijwe igeragezwa ry’uburyo bushya bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange bigizwemo uruhare n’Ikigo cya Leta cya Ecofleet Solutions.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kicukiro yataye muri yombi umugabo witwa Ndagijimana Félicien, ukekwaho kwiba moto y’umumotari Nsengiyumva Séverien
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yerekeje i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho azitabira umuhango wo gusinga amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, DRC
U Rwanda na Turikiya, byasinyanye amasezerano atandukanye arimo ko icyo gihugu kizafasha u Rwanda kuba uruganda rukora intwaro i Kigali.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza 2025, yagize Senateri, Dr Charles Murigande, yongera kugaruka mu ruhando rwa Politiki yaherukagamo mu myaka itanu ishize.
Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania, Gen Patrick Nyamvumba yavuze ko ingendo za RwandAir zerekeza mu kirwa cya Zanzibar, zije ari igusubizo ku baturage b'impande zombi
Ingabo zo mu ihuriro rya AFC/M23, zigaruriye uduce turimo Luhago, Bwegerera, Irega na Katsoba duherereye muri teritware ya Kabare, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo