Amakuru

Umuyobozi w’Inama y’Abepiskopi Gatolika ihuza u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n' Umwepiskopi wa Diyosezi ya Muyinga mu Burundi, Myr Joachim Ntahondereye, yagaragaje ko n’ubwo hari imbogamizi zituruka ku ifungwa ry’imipaka, abakristu badakwiye gucika intege.
U Rwanda n’u Buyapani bari gusangizanya ibitekerezo ku buryo bwo ku rwanya ibiza birimo inkangu, imyuzure, imitingito, inkuba n’ibindi bihitana ubuzima bw’abantu bikanangiza ibikorwaremezo ndetse bigatwara igihugu amafaranga menshi yo kongera gusana ibyangiritse.
Hoteli The Pinnacle Kigali iherereye Rebero mu Mujyi wa Kigali, yashyizwe ku rutonde ngarukamwaka rwa TIME Magazine rugaragaza ahantu 100 hafite uburanga budasanzwe ku Isi ho gusura cyangwa kurara
Mu gihe cy’amezi abiri, itsinda ry’Abasirikare bashinzwe ubwubatsi mu Ngabo z'u Rwanda, rifatanyije n’aba Jamayika, bubatse inzu 62 zari zasenywe n' ibiza, harimo no kongera ibyumba ku ishuri ndetse no kuvugurura inzu icumbikira abana bafite ubumuga.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko kuva uyu mwaka wa 2026 watangira kugeza ku wa 11 Werurwe 2026, ibiza birimo inkuba, inkangu n’imyuzure byishe abantu 28 mu turere dutandukanye tw’igihugu
Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko imiryango 47 igizwe n'abaturage 74 b'impunzi z'Abarundi batashye ku bushake mu gihugu cyabo.
Abantu batatu bo mu murenge wa Maraba mu karere ka Huye birakekwa ko banyoye ikigage gihumanye bikabaviramo gupfa
U Rwanda rwakiriye imiryango 64 igizwe n'Abanyarwanda basaga 200 batashye ku bushake bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC
Polisi y'u Rwanda yakiriye Abapolisi bagize itsinda RWAFPU3-3, bavuye mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), aho bari bamaze umwaka urenga baburimo.