Amakuru

Perezida w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yamaganye ibirego by’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe uburenganzira bwa muntu biherutse gutangaza ko uyu mutwe wishe abantu 169 muri teritware ya Rutshuru
Leta Zunze ubumwe z’Amerika zasabye abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu bihugu 21 byo hirya no hino ku Isi, birimo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ko hari umutekano muke
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen. Mubarakh Muganga, yakiriye itsinda rigizwe n’abanyeshuri n’abarimu bo ku ishuri rikuru rya gisirikare rya Sri Lanka, riyobowe na Brig Gen. Nalida Dissanayeke
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Jeanne-Françoise Mubiligi, yatangaje ko hari gutegurwa umushinga wo kubaka ahantu hashya hazimurirwa Imurikagurisha Mpuzamahanga (Rwanda International Trade Fair) i Gahanga, mu Karere ka Kicukiro
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwatangiye gukurikirana mu butabera abasirikare babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bari kumwe n’abasivili 20, bakekwaho ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Amb.Olivier Nduhungurehe, yatangaje ko u Rwanda ruzakomeza kwitabira ibiganiro bihuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23 bibera i Doha muri Qatar
Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda byemeranyije ko u Rwanda rushobora kwakira abimukira bazaba birukanwe muri Amerika, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Yolande Makolo ndetse n’umwe mu bayobozi bo mu gihugu
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yasabye abasirikare bashya barangije amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda kurangwa n’ubunyangamugayo, kwitanga batizigamye no guharanira kurengera abadafite kivugira, mu rugendo rushya bagiye gutangira
Ihuriro ry’amashyaka rya FCC (Front Commun pour le Congo) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ritewe impungenge n’umwuka mubi wa Politiki uri muri iki gihugu n'uburyo Joseph Kabila yatangiye kuburanishwa bidaciye mu mucyo