Amakuru

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu babiri bakekwaho gutunda no gukwirakwiza urumogi, nyuma yo kubasangana ibiro 15 by’iki kiyobyabwenge mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yavuze ko yishimira ibyagezweho mu myaka hafi umunani amaze ayoboye uyu muryango, agaragaza ibyo azibandaho muri manda y’umwaka umwe y’inyongera yahawe, anashimangira ko OIF yiteguye kugira uruhare mu gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) igihe ubufasha bwawo buzaba bukenewe.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yongerewe amezi 12 ku gihe yari asigaje kuri uyu mwanya, mu mwanzuro wafatiwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uyu muryango yabereye i Phnom Penh muri Cambodge.
Ibihugu bitanu byo ku Mugabane w’u Burayi birateganya gutangaza amasezerano yo kohereza mu Rwanda abimukira basabye ubuhungiro ariko ubusabe bwabo bukangwa, ariko bararangije inzira zose z’amategeko zibemerera kuguma muri ibyo bihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze mugenzi we w’u Burundi, Amb. Édouard Bizimana, nyuma y’amagambo yatangaje anenga kandidatire ya Louise Mushikiwabo, ushaka kongera kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).
I Phnom Penh muri Cambodge, impaka ku buyobozi bw’umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) ntizikiri gusa ku bakandida, ahubwo zimaze no kugera ku buryo agomba kubonekamo, aho bamwe bashaka ko haba amatora hakabarwa amajwi abandi bagashaka ko atoranywa binyuze mu bwumvikane ari na bwo buryo busanzweho.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) n’iya Cambodge zatangije igerageza rya serivisi nshya yo kohereza amafaranga hagati y’ibihugu byombi, izafasha abakiliya bari muri Cambodge kohereza amafaranga ku bo mu Rwanda mu buryo bwihuse, bwizewe kandi buhendutse.
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B Thierry yatangaje ko batangiye gukurikirana ikibazo cy'umunyeshuri wagaragaje ko ahohoterwa n'umwe mu bayobozi bok u ishuri yigaho, amusohora kenshi mu ishuri.
Abasifuzi b’abanyarwandakazi, Umutoni Aline na Umutesi Alice, bahawe kuyobora umukino wa nyuma wa CAF Champions League y’Abagore ya 2026, uteganyijwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, cyatangaje ko abahabwa ubuvuzi bw’indwara ya diabète mu Rwanda bikubye kabiri mu myaka irindwi ishize, bava ku 11,641 mu 2019 bagera ku 22,758 mu 2026.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka