Amakuru

U Rwanda rugiye kwakira Inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa, Africa Food Systems (AFS) Forum, ndetse ikaba izizihirizwamo isabukuru y’imyaka 20 imaze ibayeho.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Nsengimana Joseph, avuga ko abana bahabwa uburezi bufite ireme bakiri bato bagira amahirwe menshi yo gutsinda neza mu mashuri abanza ndetse bakarushaho no gukunda ishuri
Biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage bo mu kagali ka Mvuzo mu murenge wa Bumbogo ho mu karere ka Gasabo,Tariki ya 14/03/2026 ubwo bahamagaraga Polisi bakavuga ko hari moto babonye iri kugurishwa n’abasore babiri kandi bikekwa ko yibwe, abapolisi bageze aho iyo moto (RJ 555 C) iri kugurishirizwa babatse ibyangombwa bya moto barabibura,maze Polisi ihita ibafata uko ari babiri.
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kugira umubare munini w’abaturage bafite ubumenyi mu by’ikoranabuhanga aho ruza rukurikira Botswana iri ku mwanya wa mbere.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene yagaragaje impamvu atemeranya n'abavuga ko amateka y'u Rwanda akwiriye kurekeraho kuvugwa, avuga ko udashobora kubasha kunga abantu utabasobanuriye impamvu yatumye bamwe bicwa
Umunyarwandakazi Queen Kalimpinya yahembwe nk'umugore witwaye neza muri Shampiyona y’Igihugu ya Kenya yo gusiganwa mu Modoka (Kenya National Rally Championship- KNRC).
Umunya-Argentine Marco Trungelliti yegukanye Irushanwa rya Tennis rizwi nka Rwanda Challenger 2026, atsinze Umutaliyani Marco Cecchinato amaseti 2-1 [4–6, 6–0, 6–3], mu mukino warebwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali Bwandikiye amakipe atatu usanzwe utera inkunga ubasaba ko bitarenze tariki ya 30 werurwe azaba yamaze kwihuza, akabyara ikipe imwe.Ayo makipe ni AS Kigali, Kiyovu Sports ndetse na Gasogi United yose akina shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.
Al Hilal SC yo muri Sudan ikina Shampiyona y'u Rwanda 2025/26, yanganyije na RS Berkane igitego 1-1 mu mukino ubanza wa 1/4 cya CAF Champions League wabereye muri Maroc mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2026.