Imikino

Ikipe y’igihugu y'abagabo muri Basketball yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Afrobasketball 2025 riri kubera muri Angola, kuva tariki ya 14, yasezerewe nyuma yo gutakaza imikino yose uko ari itatu, ibi bitari byitezwe n’abafana
Rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Mauritania, Mamadou Sy yavuze ko intego ya mbere bafite uyu mwaka ari ugusezerera Pyramids FC muri Champions League
APR FC yihanangirije ikipe ya Power Dynamos yo muri Zambia iyitsinda ibitego 2-0, mu mukino wa gishuti wabaye wo kwizihiza ibirori by’Inkera y’Abahizi byahuje abayobozi, abakinnyi n’abafana b’iyi kipe
Gasogi United yaguye miswi na Mukura Victory Sports mu mukino wa gishuti utegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru y’umwaka wa 2025/2026
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu z'igihugu, APR yatangaje ko imikino yo mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League bagombaga gukina yahinduriwe amatariki kubera Shampiyona y'amagare
Ikipe ya Rayon Sports inyagiwe n’ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania mu mukino wa gishuti wari wateguwe na Rayon Sports ku munsi mukuru wa Rayon Day
Ingabo z'u Rwanda, RDF zateguje umukino wa gishuti n'ingabo za Uganda UPDF uzaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Kanama 2025
Ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ruherereye ku Gisozi, basobanurirwa amateka u Rwanda rwanyuzemo
Abakinnyi n’abatoza b’ikipe y’ingabo z’igihugu, APR FC, bahize kwitwara neza mu mikino ya Pre‑Season, CECAFA Kagame Cup na CAF Champions League
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guhera ku itariki ya 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025, amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azaba afunze n'abakozi ba Leta bagakorera mu rugo mu rwego rwo kurushaho kwakira neza Shampiyona y’Isi y’Amagare