Imikino

Umukinnyi w'umupira w'amaguru ukomoka muri Argentine, Javier Pastore, wakiniye Paris Saint-Germain, ari mu bashyitsi bazitabira ibirori byo Kwita Izina, bizaba kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Nzeri 2025 mu Kinigi.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA)  ryagize Mugisha Richard wari visi perezida wa kabiri , umunyamabanga Mukuru w’agateganyo asimbuye Kalisa Adolphe Camarade
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatoreye Dr Ngoga Shema Fabrice, kuba Perezida wa ryo, mu matora atari afite uwo bahanganye, akaba agiye kuyobora muri manda y'imyaka ine(2025-2029)
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasura amakipe y’u Rwanda y’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 16 ari mu mwiherero bitegura Irushanwa rya FIBA U16 AfroBasket 2025 rizabera mu Rwanda.
Amakipe y’Igihugu ya Basketball mu batarengeje imyaka 16 mu bahungu n’abakobwa yamenye amatsinda aherereyemo mu Gikombe cya Afurika, FIBA U16 AfroBasket 2025, kizabera mu Mujyi wa Kigali mu ntangiriro za Nzeri 2025
Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, (Rwanda Premier League), rwatangaje uko amakipe azahura mu mikino itangira y'iyi Shampiyona, mu mwaka w’imikino wa 2025/2026.
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), ryateye utwatsi icyifuzo cya Rayon Sports na APR FC cyo kwakirira imikino Nyafurika kuri Kigali Pele Stadium, kuko itujuje ibisabwa nka Stade Mpuzamahanga
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu "Amavubi", Adel Amrouche, yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 27 azatoranyamo abo azifashisha mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Amerika, Canada na Mexique
Umujyi wa Kigali ugeze kure imyiteguro yo kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare ndetse abayobozi bawo bakanguriye abatuye n'abakorera hafi y'imihanda izanyuramo iri siganwa gutunganya inzu zabo kugira ngo abashyitsi bazasange hasa neza
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera, yavuze ko Shampiyona y'Isi yo gusiganwa ku magare ibura igihe gito ngo ibere mu Rwanda, igaragaza uburyo rumaze gutera imbere, ndetse yibutsa abikorera ko ari umwanya mwiza wo ko kubyaza aya mahirwe umusaruro