Imikino

Umunyezamu ukomoka muri Congo Brazaville wahoze akinira APR FC, Pavelh Ndzila mu muryango winjira muri Rayon Sports
Tombola y'ijonjora ry'ibanze mu mikino Nyafurika yasize muri CAF Confederation Cup, Rayon Sports izakina na Singida Black Stars yo muri Tanzania, ni mu gihe muri CAF Champions League, APR FC yongeye kwisanga igomba guhura na Pyramids FC yayikuyemo umwaka ushize
Mu rwego rwo kwitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare iteganyijwe kubera mu Rwanda muri Nzeri 2025, dodani nyinshi zari zisanzwe mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali zakuweho
Nta gihindutse Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru umwaka w'imikino wa 2025-26, izatangira mu kwezi gutaha kwa Nzeri 2025 nubwo amatariki ataramenyekana
Ubwumvikane buke hagati y'inzego ebyiri ziyobora Rayon Sports bukomeje kugenda bugaragara umunsi ku munsi, ni nyuma y'uko noneho Twagirayezu Thadée yakuyeho inama yari yatumijwe na Paul Muvunyi uyobora Inama y'Ubutegetsi
Mugiraneza Frodouard yagiye gusaba APR FC ko yamurekura aho kumutiza azi ko biri bugorane, naho APR FC ihita yemera icyifuzo cye
Kwitonda Alain Bacca wahoze akinira APR FC akaba ubu ari muri Police FC, yavuze ko yashimishijwe no kuba umukino wa mbere yahuye n'iyi kipe yahozemo bayitsinze kandi akaba yizera ko bazahora bayitsinda
Umunyarwakazi Xaverine Nirere ukina ikipe ya Team Amani yegukanye irushanwa ry'amagare rya Tour de Windhoek 2025, ryaberaga muri Namibia
Umukecuru Mukanemeye Madeleine, uzwi cyane ku izina rya Maman Mukura, umwe mu bafana b’ibihe byose b’ikipe ya Mukura Victory Sports yitabye Imana
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda muri Basketball yegukanye Shampiyona ya Giants of Africa nyuma yo gutsinda iya Sénégal amanota 27-24 mu mukino wa nyuma w'iri rushanwa