Imikino

Al Merrikh SC yo muri Sudani yinjiye mu mateka nk’ikipe ya mbere yo mu mahanga yakinnye muri Shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0, hakinwa imikino y’umunsi wa munani
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, ishobora gufatira ibihano amakipe abiri ariyo Al-Hilal yo muri Sudani y'Epfo na MC Alger yo muri Algeria nyuma y'imvururu zabereye mu mukino wahuje aya makipe yombi i Kigali
Al Hilal SC yo muri Sudani yatsinze  Mouloudia Club d'Alger [MC Alger] yo muri Algeria ibitego 2-1, mu mukino wa mbere wo mu Itsinda C mu mikino yo guhatanira igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo ( CAF Champions League).
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwanze ubujurire, rutegeka ko Kalisa Adolphe ’Camarade’ wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Itsinda ryatutse mu ikipe ya Atlético de Madrid, riyobowe n'umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'ubufatanye, Guillermo Alonso Álvarez, ryasuye u Rwanda, mu ruzinduko rugamije ubufatanye
U Rwanda n’ikipe yo mu Bwongereza ya Arsenal, bemeranyije ko ubufatanye bwo kwamamaza ibikorwa bya 'Visit Rwanda' bwari bumaze imyaka umunani buzasozwa mu mpeshyi y’umwaka utaha wa 2026
U Rwanda rwashyizwe mu Itsinda A muri tombola y’uko amakipe azahura mu Gikombe cya Afurika cy'umukino w'intoki 'Handball', aho ruzaba ruhatanye na Algérie, Nigeria na Zambia