Imikino

Umunyarwandakazi Masengesho Yvonne yegukanye umudali wa zahabu muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare ya 2026 (CAC Road Cycling African Championships), aba Nyampinga wa Afurika mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19 mu gusiganwa n’ibihe.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 17, yanditse amateka yo kubona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Maroc.
Rutahizamu w’ikipe ya Jwaneng Galaxy n’ikipe y’igihugu Amavubi, Mugisha Gilbert, yahakanye amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yatandukanye n’umugore we, Mpinganzima Josephine, ashimangira ko bagikundana kandi babanye neza.
Umutoza Mukuru wa Rayon Sports FC, Haringingo Francis Christian, yavuze ko impamvu atakinishije Iradukunda Elie Tatou, ari amahitamo ye bitewe n'uko yateguye gukina.
Rayon Sports FC yatsinzwe na Black Bulls yo muri Mozambique, ibitego 2-0 mu mukino ubanza w'Ijonjora rya Kabiri rya CAF Confederation Cup.
Umutoza Mukuru wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yatangaje ko yizeye ko ikipe ye itsinda Black Bulls yo muri Mozambique, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026.
Zamalek SC yo mu Misiri, yatsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino ubanza w'ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League wabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2026.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarak, yasabye abakinnyi ba APR FC kwitwara neza mu mukino bafitanye na Zamalek yo mu Misiri, bakishimira intsinzi nk’iyo baheruka kubona basezerera Les Aigles du Congo muri CAF Champions League
Urwego rugenzura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo, Rwanda Premier League, rwafatiye ibihano amakipe ya Kigali FC na Gicumbi nyuma yo gukora amakosa yo guhindurira abakinnyi nimero.
Mu myaka irenga 75 ishize, Formula 1 yahindutse irushanwa rirenze kusiganwa ry’imodoka, riba urubuga ruhuriraho ikoranabuhanga rigezweho, abakinnyi b’abahanga, ibigo bikomeye by’imodoka, ubucuruzi n’imyidagaduro bikurikirwa na miliyoni z’abantu ku Isi.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka