Imikino

APR FC yasezereye FC Les Aigles du Congo mu ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League nyuma yo kuyitsinda ku giteranyo cy'ibitego 3-1.
Umukinnyi wa Rayon Sports ukina mu kibuga hagati, Issa Djiguiba yahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Mali yitegura imikino ibiri (2) yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika izahuramo na Cape Verde na Liberia, ndetse n’umukino wa gicuti izahuramo na Tunisia.
Ikipe ya Aigle Noir SC yo mu Burundi yatangiye urugendo rugana i Kigali gukina umukino wo kwishyura na Al Hilal SC Omdurman mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.
Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya volleyball mu bagabo, Frédéric Guérin, yasezereye Matheus Bettim, Rwanyonga Alex, Irakoze Alain na Ganza Nolan Enzo mu mwiherero w’abakinnyi biteguraga igikombe cya Afurika kizabera muri Tunisia kuva tariki 13 Nzeri kugeza tariki 25 Nzeri 2026.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Nzeri 2026, ikigo Roc Nation Sports (RNS) and Roc Nation Sports International (RNSI) kireberera inyungu z’abakinnyi cyatangaje ko cyasinyishije umukinnyi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Leonard Craig Randall II usanzwe akinira APR BBC.
Rutahizamu w’umunyarwanda Noam Fritz Emeran yerekeje mu ikipe nshya ya FC Stade Lausanne Ouchy yo mu Busuwisi nyuma yo gutandukana na FC Groningen yo mu Buholandi yari amazemo imyaka 3.
Ikipe ya FC Les Aigles du Congo ishobora kutarara i Kigali mu Rwanda mu gihe yitegura gukina n’ikipe ya APR FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League uzabera muri Sitade Amahoro ku wa Gatanu tariki 11 Nzeri 2026 saa 18:00.
Abagore bakina umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda bagiye guhanganira mu isiganwa ryabo ryihariye ryiswe Women in Motorsport Rally 2026, rizaba ku wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2026 mu karere ka Bugesera.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Nzeri 2026, Pape Thiaw wahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal, yasuye ibiro by’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ndetse aganiriza n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 iri mu myiteguro y’imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 yageze muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika nyuma yo kwitwara neza igatsinda iya Zimbabwe ibitego 32-16.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka