Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya volleyball mu bagabo yatsinzwe n’iya Cameroon amaseti 3-1 bituma isoreza imikino y’amatsinda ku mwanya wa kabiri mu Gikombe cya Afurika, bityo izanyura mu mikino ya 1/8 ishaka itike ya 1/4 aho igomba kwisobanura na n'iya Gambia.
Umutoza Banamwana Camarade utoza Sunrise FC ntiyishimiye ko rutahizamu wa Rayon Sports Kameni Herman Junior yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino w’umunsi wa 3 wa Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League, amakipe yombi yanganyijemo igitego 1-1.
Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Volleyball y’u Rwanda yasabwe gukomeza gukora cyane nyuma yo kurangiza ku mwanya wa kane mu Gikombe cya Afurika cyabereye muri Kenya.
Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi 15 yerekeje i Montréal muri Canada, aho izitabira shampiona yisi yo gusiganwa ku magare 2026(UCI), azaba kuva ku wa 20 kugeza ku wa 27 Nzeri 2026.
APR FC yatangiye itsinda Marine FC ibitego 4-2 naho Al Hilal SC itsinda Kigali FC ibitego 2-0 mu mikino y’umunsi wa 3 wa Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League, yabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2026.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda yitwaye neza mu mukino wayo wa kabiri wo mu itsinda mu Gikombe cya Afurika, itsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) amaseti 3-1.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda irakina n’ikipe y’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) mu mukino wa kabiri wo mu itsinda D mu gikombe cya Afurika cya volleyball mu bagabo kiri kubera i Tunis muri Tunisia.
Gicumbi FC, Kiyovu Sports na Etincelles FC zitwaye neza mu mikino yabimburiye indi y’umunsi wa 3 wa Shampiyon y’u Rwanda, BK Pro League yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2026, yose yatangiye saa 15:00.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga