Element EleéeH yagaragaje ibyishimo nyuma yo kurangiza ifata ry’amajwi y’indirimbo ye yakoranye n’umuhanzi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ne-Yo izaba iri ku muzingo w’indirimbo (Album) we wa mbere yenda gusohora
Umuhanzi King James yerekeje mu Bubiligi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2026 aho agiye gukorera igitaramo kibanziriza ibindi azakorera hirya no hino ku Isi mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2026 nibwo umuhanzi Tom Close yashyize hanze indirimbo “Look at Me” nyuma y’umwaka yari amaze adasohora indirimbo.
Ni ibisanzwe ko ibirori byinshi mu Rwanda byinganjemo ubukwe bikorwa mu gihe cy’Impeshyi (Icyi) kuko ari gihe kitarangwamo imvura ishobora kuba kidobya mu birori, ahubwo kikarangwamo izuba ryinshi.Impeshyi y’uyu mwaka wa 2026 yabaye umwanya wo gukora ubukwe ku bakora umwuga w’itangazamakuru ku buryo abagera ku 9 bose bakoze ubukwe mu gihe kitarenze amezi 3 harimo n’abashakanye hagati yabo.
Umuhanzi The Ben yaciye agahigo kari kamaze imyaka 5 ku rubuga rwa YouTube gafitwe na Meddy, nyuma y’uko indirimbo ye “Inshallah” irebwe n’abantu barenga miliyoni 1 mu minsi ibiri gusa.