Umuhanzi Khalfan Govinda agiye gukora igitaramo cyo kumvisha abakunzi be imiziki mishya iri kuri EP ye yise ‘My Way’, mu birori byiswe ‘My Way EP Listening Party’.
Richard Uwiragiye, umugabo wa Nyambo Jesca, yihanukiye asubiza abantu bakomeje kunenga uyu mugore nyuma y’uko Titi Brown aguze imodoka, bamwe bakavuga ko Nyambo azicuza ku kuba atarakomeje umubano w’urukundo bari bafitanye ubwo bombi ntaweruyengo yemeze ko bakundanaga.
Umuhanzikazi Bwiza agiye gukomeza urugendo rwo kumenyekanisha album ye ya gatatu yise ‘Home’, aho azayimurikira mu gitaramo azakorera i Lusaka muri Zambia, afatanyije n’umuhanzi Bruce Melodie.
HiPipo Music Awards ni ibihembo bihuriza hamwe abahanzi n’abandi bakora mu muziki wo muri Afurika, bigamije gushimira ibikorwa by’indashyikirwa byagezweho mu muziki no kugaragaza abahanzi n’indirimbo byakunzwe mu bice bitandukanye by’umugabane.
Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2018, yateye indi ntambwe mu rukundo rwe na Imfura Kenny, nyuma yo kwambikwa impeta n’uyu mukunzi we bamaranye imyaka bakundana.
Umuhanzi Nyarwanda Juno Kizigenza yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Funk Sauce (Wagwan)”, yakozwe ku bufatanye na Afrofuture, ikaba ari iya mbere mu mushinga w’indirimbo witwa “BAL’ING ON THE CONTINENT”.
The Ben na Diamond Platnumz bategerejwe i Kampala muri Uganda, aho bazitabira ibirori byihariye byiswe ‘Private Meet and Greet’, bizabahuza n'abakunzi babo.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga